Itegeko Nshinga rigenga'Umuryango/Ibirimo/Inama rusange y,Isi yose
This was a historical draft of the Wikimedia Movement Charter. The latest version of the Charter that is up for a global ratification vote from June 25 to July 9, 2024 is available in the main Meta page. We thank the stakeholders of the Wikimedia movement for their feedback and insights in producing this draft. |
Imiterere y'ibyabaye
Ibikorwa by'ubuyobozi bihari n'ibikorwa by'akazi biriho byarahinduwe kugira ngo Inama y'Isi yose ihabwe ububasha bwo gufata ibyemezo. Intego y'iyi mpinduka ni ugusaranganya ubushobozi mu itsinda. Muri iyo gahunda harimo gutegura imiterere mishya no gusana iyiriho. Inshingano nyinshi z'ubuyobozi zongeye gusabwa, zigiye ku kigo cy'umuryango wa Wikimedia (WMF) n'inama yacyo y'abashinzwe kuyobora, zigashyirwa ku nama mpuzamahanga.
Ibisobanuro
Inama y'Isi ni umuryango ushinzwe kuyobora ugenzura no gushyira mu bikorwa ingamba z'imiyoborere, harimo n' raporo y'umwaka ku by'ingenzi ku isi ku rwego rw'isi ku bw'umutwe wa Wikimedia. Uwo muryango ugizwe n'abakorera imirimo y'ubwitange kandi ushyigikiwe n'abakozi. Abakorerabushake mu Kanama ka Isi yose baturutse mu nzego zitandukanye z'abashyize mu bikorwa urujya n'uruza rwa Wikimedia. Inama y'Isi Yose iteza imbere ubutabera no gusobanukirwa mu gufata ibyemezo mu rwego rw'imirimo yose. Ryoroshya uburyo bwo kubona umutungo wa Movement kandi rutanga ingufu ku bantu n'abaturage, mu rwego rwo gushimangira icyizere hagati y'abari bashinzwe. Inama y'Isi yose ishyira mu bikorwa intego zayo biciye mu gushyiraho amahame n'intego ku makomite yo mu mitwe yose, gutanga ubugenzuzi, no gushyiraho imyanzuro n'amabwiriza by'ubuyobozi bugaragara.
Intego
Inama y'Isi Yose yashyizweho kugira ngo ishyigikire umurimo urambye niterambere mumuryango. Ibyo bituma Inama y'Isi yose ibazwa inshingano zo guteza imbere abaturage bagomba guhabwa ubushobozi mu buryo buhuje n'uburinganire.
- Ina y Isi yose izagira inama umuryango wa Wikimedia kubijyanye no gushaka inkunga yo gushyigikira umuryango wa Wikimedia, mumurongo wa intego ni indangagaciro
- Inama y'Isi yose ishyiraho amahame n'amabwiriza agenga uburyo amafaranga akwirakwizwa mu buryo buhuje n'uburinganire, agamije gushyigikira imishinga ya Wikimedia, abanyamuryango, amashami, inzego z'ubucuruzi n'izindi nzego zishingiye kumuryango wa Wikimedia.
- Inama y'Isi yose izakora ibishoboka byose kugirango gufata ibyemezo bice mu mucyo, itange ubufasha kandi ikore inshingano nke z'ubuyobozi ku nzego zinyuranye zambukiranya inshingano mu muryango
- Inama y'isi yose izashyiraho cyangwa ihindure komite zishinzwe imiyoborere rusange y'amashyirahamwe n'amahuriro ashingiye kuri wikimedia.
- Inama y'isi yose izashyiraho inzira zorohereza uburyo bwo kubona umutungo (imari, abantu, ubumenyi) ku bantu no gutera gutera imbaraga abanyamuryango mu buryo bumwe.
- Inama y'isi yose igomba kwemeza ingamba zo kubazwa inshingano ishyiraho uburyo bukurikizwa n'amabwiriza y'ubuziranenge mu gutanga raporo.
Imirimo n'ububasha bifitanye isano
[Icyitonderwa : Ububasha buvugwa hasi aha ni ibisobanuro byimbitse byatanzwe mu biganiro bya MCDC. Ibyo byose byaba bisaba ko hagira ikintu gito cyangwa kinini wongerwaho, kigakorwa mu buryo burambuye kandi bwumvikana mu gihe bishyizwe mu bikorwa. Hari inshingano nyinshi zifite ibisobanuro ku bibazo by'amategeko bizwi na WMF.]
Kwemeza imishinga mishya y'indimi Gushyiraho amahame ngenga
- Komite y'Indimi (LangCom) itanga raporo ku nama y'isi yose . Inama y'isi yose y'Isi yose ifata imyanzuro ndakuka ku birebana n'ubwoko n'imiterere ya LangCom, hakurikijwe ibiteganwa mu gitabo cy'amategeko y'umuryango.
- Inama y'Isi yose ishobora guhindura ibisabwa kugira ngo imishinga y'indimi yemerwe.
- Inama y'Isi yose ishobora guhitamo guha LangCom uburenganzira bwo kwemera imishinga mishya y'indimi mu buryo butaziguye cyangwa ikagumana ubwo bushobozi.
- Muri uyu mushinga mushya, LangCom ifite inshingano yo kureba niba imishinga itangwaho inkunga ikomeye kandi ishyigikiwe.
Kwemera imishinga mishya ifitanye isano bisaba ko umuntu ayemera
- Inama y'Isi Yose ifite uburenganzira bwo kwemerera uwo Muryango gukora imishinga mishya ifitanye isano. Icyemezo kizaba gishingiye ku cyemezo cy'ukwizerwa cyatanzwe n'Inama y'Ubuhanga n'inyungu z'uwateguye umushinga mushya. Muri iki gihe, iyi mishinga yose ikorerwa mu rwego rwa Wikimedia.
- Inama y'Isi yose izasuzuma ibitekerezo by'ikoranabuhanga ishingiye ku bushobozi ikenera bivuye mu nama y'ikoranabuhanga ndetse n'icyicaro cy'umushinga, kandi izareba niba uwo mushinga uhuje n'indangagaciro z'umuryango. Inama y'Isi Yose izasuzuma kandi niba ifite inkunga ihagije ku bihereranye n'abanditsi bashobora kuba bakorana.
- [Icyitonderwa, Uko izi nshingano ziteye bishobora guhinduka nyuma yo gushingwa kw'itsinda ry umushinga bifitanye isano.]
Gufunga imishinga y'ururimi n'ifitanye isano
- Inama y'isi yose ifite ububasha bwo gushyiraho veto ku byemezo byo gufunga umushinga w'ururimi. Iyo komite ishobora gushyiraho amahame yayo bwite ku birebana n'uko ishobora gutora ku bibazo nk'ibyo. Aho itatoye , Komite y'Indimi (LangCom) ni yo izafata umwanzuro.
- Kugira ngo umushinga ufitanye isano ugende neza, hakenewe ko Inama y'Isi yose ishyiraho igitekerezo cy'uko byemewe. Inama y'isi yose ishobora gushyiraho andi mahame mbere yo gutora. Ubuzima bw'igikorwa cyo gukomeza no gufunga bizagenzurwa mu buryo bunonosoye mbere y'amatora ya nyuma n'Inama y'Isi Yose.
- Inama y'Isi Yose, binyuze kuri LangCom, izaba ifite ububasha bwo gushyiraho amahame yo gufunga umushinga w'ikigega. Mu gihe nta bikorwa by'inama y'isi yose bizabaho, LangCom izakomeza gushyiraho amahame yayo.
Inama y'ikoranabuhanga
[Icyitonderwa: Inama y'ikoranabuhanga iracyari mu bigitangira kuganirwaho. Kubera izo mpamvu, ntabwo iratangwaho amakuru menshi nk' izindi ngingo zimwe na zimwe kandi yakunganirwa nuko abanyamuryango bayitanga ho ibitekerezo n'uko babyumva.]
- Inama y'Isi Yose izakorana na fondasiyo ya Wikimedia n'abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga mu gushinga Inama y'ikoranabuhanga. Icyemezo cya nyuma ku birebana n'imiterere n'imikorere y'Inama y'Ikoranabuhanga kizafatwa n'Inama y'isi yose.
- Inama y'ikoranabuhanga iha raporo Inama y'Isi Yose. Ni ikiraro gihuza Inama y'Isi Yose, fondasoyo ya Wikimedia n'abahanga mu by'ikoranabuhanga.
- Inama y'ikoranabuhanga izaba ifite inshingano zihuriyemo:
- Gushyira imbere imikorere y'iterambere ry'ikoranabuhanga
- Gahunda z'iterambere z'uburyo bwo kugera kuri ibyo by'ingenzi
- Guteza imbere uburyo bwo gukusanya no gukoresha ibitekerezo ku iterambere ry'ikoranabuhanga
- Inama y'Ikoranabuhanga izashyira imbere Inama y'Isi yose imyanzuro n'imigambi yayo. Inama rusange ifite ububasha bwo kwemeza cyangwa kwanga ibyo bitekerezo.
Kwemera & Kureka kwemeza abafatanyabikorwa: gushyiraho amahame no gufata ibyemezo bigenzurwa
- Inama y'Isi Yose izemera kandi ihagarike ibikorwa by'abafatanyabikorwa binyuze mu itsinda ry'abafatanyabikorwa. Iyo gahunda ishobora gushyiraho cyangwa guhindura amahame agenga abafatanyabikorwa kugira ngo bemerwe, bakomeze kwemerwa kandi bahabwe inkunga. Amahame y'ibanze azashyirwa mu gitabo cy'Itegeko Nshinga.
- The Affiliations Committee (AffCom) reports to the Global Council. The Global Council makes the final decisions on form and structure of AffCom, based on the provisions of the Movement Charter.
- Inama y'isi yose ishobora guhitamo kwemerera AffCom kumenya by'umwihariko abafatanyabikorwa cyangwa ikagumana ubwo buyobozi kuri yo.
- Muri iyi myubakire mishya, AffCom ifite inshingano yo kureba niba abafatanyabikorwa bafasha mu buryo bwuzuye mu mirimo.
- Byongeye kandi, AffCom ikoranya kandi igasuzuma ibimenyetso byerekana ko itsinda ryashyizweho cyangwa ryakuweho, kandi igatanga ibitekerezo. Ibyo byemerwa cyangwa bikangwa n'inama y'isi yose.
- Inama y'abashinzwe kuyobora WMF izagumana uburenganzira bwo guhagarika abafatanyabikorwa kubera gusa gukoresha nabi nabi ibirango, gukurikiza amategeko cyangwa gufata ingamba z'ubutabazi. Keretse mu bihe byihutirwa, iyi cyemezo cyizasaba ko Inama y'Isi yose icyemera.
- Hari amoko atatu y'abafatanyabikorwa: umutwe, ishyrahamwe rihuriye ku nsanganyamatsiko n'itsinda ry'abakoresha. Gushyiraho ibyiciro bishya by'abafatanyabikorwa bizashyirwa mu maboko y'Inama y'Isi Yose/AffCom, nyuma yo kwemerwa n'Inama Y'Abashinzwe Ubuyobozi ya WMF.
Kwemera & Kureka kwemeza amahuriro: gushyiraho amahame no gufata ibyemezo bigenzurwa
- Inama y'Isi yose ishobora guhindura ibisabwa mbere y'igihe kugira ngo amahuriro yemerwe, ikomeze kwemerwa, ishake inkunga kandi ibone inkunga. Amahame y'ibanze azashyirwa mu gitabo cy'Itegeko Nshinga.
- Inama y'Isi yose ni yo ifite inshingano z'ubuyobozi ku birebana no kwemera cyangwa kwanga amahuriro.
- Inshingano za AffCom bwarushijeho kwaguka kugira ngo igenzure imikorere y' amahuriro . Komite izaba ifite inshingano zo gutoranya ibimenyetso no gusuzuma ibipimo, kandi igashyikiriza Inama y'Isi yose inama kugirango yemerwe.
- AffCom izaba ifite inshingano yo gusuzuma imikorere y'amahuriro, ubushobozi bwabyo no gusuzuma ibimenyetso mbere yo kugeza inama ku rwego rw'isi ku birebana no gufata icyemezo cyo guhagarika amahuriro .
- Inama y'abashinzwe kuyobora WMF izagumana uburenganzira bwo guhagarika abafatanyabikorwa kubera gusa gukoresha nabi ibirango, gukurikiza amategeko cyangwa gufata ingamba z'ubutabazi. Keretse mu bihe byihutirwa, iyi cyemezo cyizasaba ko Inama y'Isi yose icyemera.
- Inama y'Isi Yose ikorana n'amahuriro n'amakipe akwiriye mu rwego rw'ikigega cy'isi yose kugira ngo ishobore guhuza amahuriro by'ibanze, kandi aho bibaye ngombwa, itange ubwunzi.
Guteza imbere Imirimo y'Abafatanyabikorwa n'amahuriro
- Inama y'Isi yose ikurikirana ibikorwa byo guteza imbere umuryango binyuze mu guhuza AffCom n'amahuriro.
- AffCom izaba ifite inshingano y'ibanze yo kuyobora iterambere ry'umuryango no kugenzura kubahiriza amahame yo kuyobora neza.
Gukusanya inkunga
- Inama y'Isi Yose ntizigera ikusanya inkunga mu buryo ubwo ari bwo bwose.
- Inama y'isi yose , ifashijwe na fondasiyo ya wikimedia izategura politike yifashishwa mu nzego zose z'umuryango mu bikorwa byo gukusanya inkunga. ibi bizaba birimo amabwiriza ashobora kuba yakwifashishwa hagendewe ku miterere y'ahantu ndetse n'ibikenewe
- Inama y'Isi Yose na fondasiyo ya wikimedia bizakorana mu bikorwa byo guhuza uburyo bwo gukusanya inkunga z'umuryango.
Gutanga amafaranga
- Inama y'Isi izatanga inama ku Nama y'Abashinzwe Ubuyobozi bwa fondasiyo ya wikimedia ku birebana n'uburyo bwo kugabagabanya umutungo wose mu banyamuryango , mu turere no mu bakrera aharenga imbibi z'uturere.
- Komite z'imari z'akarere zizatanga raporo ku Nama y'Isi yose kugira ngo zigaragaze ibikorwa by'ingirakamaro, zubahiriza kudahezwa kandi zubahiriza kubazwa inshingano.
Ibibazo by'ibanze ku bihereranye no gukwirakwiza inkunga
- Ni uruhe ruhare Inama y'Isi Yose yagombye kugira mu gusaranganya inkunga?
- Kugenzura cyangwa gusuzuma ibyemezo bya WMF
- Gushyira hamwe na fondasiyo ya Wikimedia
- Ibindi (Ushobora gusobanura byimbitse)
- Ese hari komite yagombye gutanga raporo ku Nama y'Isi Yose ikanagenzura ikwirakwiza imari hagati y'uturere?
- Ni uruhe ruhare Inama y'Isi Yose yagombye kugira ku bihereranye no gusaranganya amafaranga muri fondasiyo ya wikimedia nyirizina ?
- Inama y'Isi yose yagombye kugishwa inama ku birebana n'uko amafaranga yo muri fondasiyo ya wikimedia yagombye gusaranganwa.
- Inama y'Isi yose ntiyagombye kugira uruhare mu gusaranganya amafaranga muri fondasoyo ya wikimedia , ahubwo yagombye kumenyeshwa gusa.
- Ibindi (Ushobora gusobanura byimbitse)
Politiki y'urubuga rusange - igitekerezo cyakuweho kubera impungenge z'amategeko
"Ibikubiye mu gitekerezo cyakuweho": Inama y'Isi yose izaba ari umufatanyabikorwa w'inama ku mpinduka za fondasoyo ya wikimedia yose mu mikorere y'imiyoborere. Inama y'Isi Yose ishobora kuzirwanya keretse byemejwe n'amategeko.
"Ibitekerezo byayoboye iki cyemezo": mu gihe cy'ingamba za mbere za MCDC, hari icyifuzo cy'uko Inama y'Isi yose yabasha kugabanya ubwinshi n'ubukana bw' amakimbirane hagati y'abanyamuryango na fondasiyo ya wikimedia. Ibibazo bibaho kubera impamvu zitandukanye, kandi imihati yateganyijwe yo kunoza inama n'ingingo nk'inama y'ikoranabuhanga igomba gufasha mu bice bimwe na bimwe. Icyakora, politiki n'ibikorwa by'isi yose bibikikije byateje impaka mu bihe byashize, kandi Komite y'Ihuriro ryandika amategeko ngenderwaho yumvaga ko ibyo bishobora gutuma ibibazo byo muri ubu bwoko bigabanuka mu gihe kizaza.
Incamake ishingiye ku mategeko yo kubikuraho ibikorwa bya fondasiyo ya wikimedia bishingiye ku gukora igenzura no kwiga ibyago atari uko bisobnurwa gusa. Ibyo byanakozwe mu rwego rwo kwirinda amategeko azateza ibibazo
"'Icyemezo cyo gusaba"': Ibindi bitekerezo bishobora kugabanya, niba atari byo, amakimbirane akomeye hagati y'umuryango na fondasiyo ya wikimedia ku birebana n'imiyoborere y'urubuga mu gihe kizaza.
Umutekano w'abakoresha
- Inama y'isi yose ifite inshingano zo kuburira mu gufasha mu mutekano w'abakoresha nko mu guhugura no mu bufatanye
- Ubuyobozi bwemewe bukomeza kuba mu nzego zibishinzwe (imishinga yo mu turere, Komite Ishinzwe Gushyiraho Amategeko y'Icyitonderwa cy'Imitekerereze (U4C), kwizerwa& umutekano, n'ibindi).
Ubwunzi
- Inama y'isi yose kandi izagira inshingano z'ubwunzi mu gihe amashyirahamwe abiri cg menshi atabashije gukemura ibyo batemeranyaho . Inama y'isi yose izafata inshingano zo kuba hagati mu ntego zo gukemura amakimbirane cyangwa mu kubunga
Imiterere
Icyitonderwa hari uburyo butandukanye bw'uko inama y'isi yose izaba iteye aho duhamagarira abanyamuryango gutanga ibitekerezo mu gihe cyo kugishwa inama
Ibibazo by'ibanze ku birebana n'imiterere
- Ese Inama y'Isi Yose yagombye kubaho nk'inteko nyobozi gusa cyangwa yagombye kubaho ari inteko nyobozi ifite inama y'abajyanama? (Reba ibivugwa ahagana hasi aha)
- Niba inama y'isi yose ari urwego nshingabikorwa ifite ubujyananama mu nshingano , abagize izo nzego bakorana
- Kubera ko Inama y'Isi Yose ifite ingano, igomba kugira ubudasa n'imbaraga bihagije, ariko ntiyagombye kuba nini cyane ku buryo itashobora gutuma igira ingaruka nziza. Kubera ko iyo nama ifite inteko nyobozi, igomba kugira abantu bangahe?
- Igitekerezo cya 1: abanyamuryango 9-13
- Igitekerezo cya 2 : abanyamuryango 17-21
[File:GC structure (1).jpg500px du Centre de Développement=Igishushanyo cy'igiti cyoroshye kigaragaza ibintu 2 byasobanuwe hasi aha. ]
Igitekerezo cya 1: Inama y'Isi yose nk'inteko nyobozi
Umutwe w'ubuyobozi w'inama y'isi yose uzagira ibice bibiri, aho imyanya ya XX izatangira ku "Gika 1" n'iya XX izatangirira ku "Gika 2".[1][2]
Icyiciro cya 1 | Icyiciro cya 2 | Bahitamo | |
---|---|---|---|
Umubare w'Abanyamuryango | 5 batoranyijwe n'abaturage 3 batoranyijwe n'a bafatanyabikorwa |
5 batoranyijwe n'abaturage 2 batoranyijwe na bafatanyabikorwa |
2 (1 muri bo bagomba kuba ari abakozi ba WMF) |
Gahunda yo gutoranya | Imyanya itorwa n'umuryango ihitamo mu matora y'abaturage. Hari igihe ibyo bishobora kuba byaratumye habaho imihati myinshi yo gukora imishinga. Imyanya y'abafatanyabikorwa itorwa ku rutonde rumwe rw'abakandida, buri gice/Ishyirahamwe ry'Ibintu n'itsinda ry'itsinda ryabakoresha bahabwa amajwi 1. |
Bahitamo n'abagize Inama y'Isi yose batowe. WMF yo gushyiraho abahagarariye | |
Igihe cyo gukora | Kujya mu nshingano by'imyaka ibiri. irindayobora riba kuba bakijya mu nama y'isi yose no mu kubuzuza uko igika kingana | Igihe ntarengwa cy'imyaka ibiri n'igihe ntarengwa cyayo, Inama y'Isi ishobora gushinga igihe gito cyo guhuza n'amatora. | |
Guhagararira/Intego | abanyamuryango bahagarariye uru rugaga mu rwego rw'itsinda. Intego zabo ni izo zigendeye ku butumwa bw'Inama y'Isi Yose n'ibyo abatora bakeneye n'ibyo bifuza. | Bagenewe ahanini no gutanga ubumenyi n'ubunararibonye byihariye. |
Icyiciro | 2024 | 2025 | 2026 | 2027 | 2028 | 2029 |
---|---|---|---|---|---|---|
1 | Abanyamuryango 5 | Abanyamuryango 5 | Abanyamuryango 5 | |||
2 | Abanyamuryango 5 | Abanyamuryango 5 | Abanyamuryango 5 | |||
1 | abanyamuryango 3 | abanyamuryango 3 | abanyamuryango 3 | |||
2 | Abanyamuryango 2 | Abanyamuryango 2 | Abanyamuryango 2 | |||
Umunyamuryango umwe | Umunyamuryango umwe | Umunyamuryango umwe | ||||
Umunyamuryango umwe | Umunyamuryango umwe | Umunyamuryango umwe |
Imyanya yatoranyijwe n'Umuryango Icyicaro cyatoranyijwe n'ishyirahamwe Icyicaro cyashyizweho Icyicaro cyashyizweho/WMF
Igitekerezo cya 2: Inama y'Isi yose nk'inteko nyobozi ifite inama njyishwanama
Inama y'Isi yose izaba ifite inteko njya nama; iyo nteko igira inama izaba ari inteko igira icyo igira inama ku Nama y'Isi, ndetse n'abahagarariye abanyamuryango. Iyi komite izaba igizwe n'abagize 70-100 batoranyijwe cyangwa batowe.
- •Ibyabaye 2.1 Inama y'inama n'inama rusange byombi bikurikiye amatora
- Hazabaho amatora cyangwa amatora y'inama y'inama njyanama n'inama nshingwabikorwa y'inama mpuzamahanga.
- •Icyiciro 2.1.1
- Amahitamo abiri cyangwa amatora atandukanye: rimwe ry'inama njyanama n'indi ry'inama nshingwabikorwa y'inama rusange.
- •Uburyo 2.1.2
- Gahunda imwe yo gutora cyangwa gutoranya, aho abakandida 9-21 ba mbere (bivanye ku mwanya uhagije) bicaye mu nzego z'ubuyobozi z'inama y'isi yose, naho abanyamuryango 70-100 bakurikiyeho bagize inama njyanama.
- •Ibyabaye mu gihe cy'ibihe 2.2 Inama y'inama y'ubuvugizi ihitamo inteko nyobozi y'inama rusange
- Inteko njyanama itoranywa/itorwa bwa mbere, hanyuma igatoranya abagize 9-21 (bivanye ku mwanya uherereye) mu itsinda ryabo kugira ngo babe inteko nyobozi y'inama rusange.
Kuba umunyamuryango
- Itsinda ry'ibanze ry'inama y'isi yose rizaba rigizwe n'abantu bagera kuri XX [igisubizo cy'ikibazo cyaguye hejuru].
- Abanyamuryango 9-13
- abanyamuryango 17-21
- Ibishobora kuba imbogamizi ku kuba umunyamuryango w'inama y'isi yose , harimo no kutagira ibibujijwe (Reba ibibazo hasi)
- Inama y'isi yose ishobora kwemerera abantu 2 cyangwa 2 bo mu nzego z'ubuyobozi bwa fondasiyo ya wikimedia badafite uburenganzira bwo gutora. Inama y'Isi ishobora gushyiraho uburyo bukwiriye bwo kwita ku bagize iyo miryango y'indorerezi.
- Abagize Inama y'isi yose bashobora kuba mu bagize komite cyangwa komite z'ibanze zishinzwe gutanga raporo. Icyakora, niba komite cyangwa komite y'inyongera igira raporo ku Nama y'Isi Yose itagira umwe mu bagize Inama y'Isi yose, bagombye kugira umuhuza mu Nama y'isi yose.
- Abagize Inama y'Isi yose bazajya bemera gutora, bazahabwa ijwi 1 mu cyemezo icyo ari cyo cyose cyafashwe n'inama y'Isi Yose.
- Abanyamuryango bagomba gukorera Wikimedia muri rusange kandi ntabwo ari abahagarariye itsinda, akarere cyangwa umuryango muri Wikimedia.
- Buri wese muri bo aba afite manda y'imyaka ibiri.
Ibibazo by'ibanze ku birebana n'ubunyamuryango
Mu rwego rwo kugira uburyo bwo guhagararirwa bukwiye , gusaranganya ubutegetsi , no guteza imbere ubudasa no kudaheza mu nama y'isi yose, turasaba ko mwaduha ibitekerezo ku bintu bikurikira:
- Ese hari imipaka yagombye gushyirwaho ku bagize umuryango ku birebana n'abahagarariye umuryango?
Turagusaba gusangiza ibitekerezo byawe ku ngingo zishobora gutuma haba imbogamizi:
- Ese hari igipimo cya buri karere, urugero nko abantu 3 bo mu karere kamwe? Niba ari uko bimeze, mwongere musobanure uko bimeze.
- Ese hari umubare ntarengwa ukwiye kugenwa, urugero nk'abantu 2 bo mu mushinga umwe wa wiki cyangwa uw'ishami? Niba ari uko bimeze, mwongere musobanure uko bimeze.
- Ese hari umubare ntarengwa w'abakora mu gutegura imishinga n'abafite amajwi mu miryango ikoresha indimi, imishinga cyangwa imishinga ikoresha indimi, urugero nk'ibibanza bitanu gusa mu mishinga itanu ikomeye? Niba ari uko bimeze, mwongere musobanure uko bimeze.
- Ese hari andi mabwiriza yagombye gushyirwaho ku birebana n'uko umuntu ashobora kuba umwe mu bagize Inama y'Isi Yose? Niba ari uko bimeze, mwongere musobanure uko bimeze.
Imirimo yo gutora
- abatorwa bose muri buri kiciro bagomba kuba bari ku rutonde rumwe rw'abiyamamaza
- Abagize umuryango batoranyijwe mu nzego zose bazatorwa ku buryo bw'ubwoko bwose hakoreshejwe uburyo bumwe bwo gutora bushobora guhindurwa.
- Imyanya imwe n'imwe izatoranywa n'amashyirahamwe hakoreshejwe gutora hagendewe guhagararirwa , buri shyirahahamwe rizagira ijwi rimwe
- aba kandida bo mu miryango barushije abandi bazatorwa banakurwe ku rutonde rw'aba kandida . Noneho abazaba batoranyijwe kurusha abandi bazatorwa
- Amabwiriza yo kuba wakwiyamamaza mu gutora bizahuzwa n'amabwiriza y'umuryango
Ibisabwa ku mu kandida n'imbogamizi
- aba kandida bagomba kuba bujuje ibisabwa muri matora ya y abahagarariye fondasiyo wikimedia kugirango bemererwe gutangwa ho umukandida
- Aba kandida bashobora kuba bishyurwa na fondasiyo wikimedia , amashyirahamwe , abakozi , bagomba gutanga aya makuru gutoranya bigitangira
- Abanyamuryango ntibashobira kuba abakozi bahembwa mu gihe bakiri mu mirimo batabanje kuva mu myanya y'imiromo bashinzwe
- Abanyamuryango bashobora gusa gukora mu myaka ine ikurikiranye (bingana na manda ebyiri) nk'umunyamuryango w'inama y'isi yose. Igihe cy'amezi atandatu kirakenerwa kugirango hatandukanwe manda n'iyindi
- aba kandida bagomba kuba bahagaze neza mu muryango (bivuze ko bagomba kuba batarahagaritswe cyangwa batarabujijwe kwitabira )
- Biteganyijwe ko abagize Inama y'Isi yose bazajya bagira uruhare mu bikorwa byayo.
- Abanyamuryango bagomba kuba biteguye gusinya no kubahiriza amategeko y'amakuru y'ibanga akwiriye, harimo n'isezerano ryo kudatangaza amakuru.
Imbogamizi no kurinda
[Kugomba kwandikwa nyuma y'indi myitozo y'ububasha n'inshingano, kuko igipimo cy'ingamba z'ibanze/ibikoresho by'umutekano bizahinduka bitewe na byo.]
Umugereka
- ↑ "'Icyerekezo (gushyira mu bikorwa):"'Mu bikorwa by'amatora by'umwimerere, abanyamuryango batandatu ba mbere batorewe mu muryango n'aba gatatu ba mbere batoranyijwe n'abafatanyabikorwa bazatanga manda y'imyaka 3 mu gice cya 1, naho abandi bazayihemberwa mu gice cya 2. Ku iherezo ry'umwaka wa kabiri, Tranche 2 izakora amatora, aho abanyamuryango bazajya bahabwa manda y'imyaka 2.
- ↑ "'Icyerekezo (kuva mu butegetsi):"'Mu gihe cy'ukuva mu butegetsi (cyangwa ibindi bikorwa byo gukura mu butegetsi) mu gihe cy'ikiringo runaka, iyo ntebe izuzura mu matora akurikira. Niba guhindurwa kw'amasaha byatuma umubare w'abagize iyo Tranche wiyongera ugera ku bantu 9, icyo gihe umwanya mushya uzaba ari uw'igihe cyose. Niba Tranche ikura ikagera ku ntebe 10+ , abanyamuryango baherutse ku mwanya wa nyuma bazahabwa manda y'umwaka umwe.
Ibindi bisomwa
- Ibisubizo by'amategeko y'inyuma kuri iki gice cy'umwimerere kuri foundationwiki
- ibitekerezo by'amategeko by'umuryango wa Wikimedia kuri iki gice cy'umwimerere kuri foundationwiki
- Wikimedia Foundation's replies to the questions about legal responsibilities at foundationwiki (5 January 2024)